
Umubare w'abahitanywe n'umutingito ukomeje gutumbagira
Amakuru mashya aturuka muri Myanmar, aravuga ko abamaze kwicwa n’umutingito bagera kuri 2700 abakomeretse 4521 mu gihe ababuriwe irengero ari 4,521. Byatangajwe na Senior Gen. Min Aung Hlaing, ubwo yari kuri televiziyo y’icyo gihugu, MRTV.
Ni umutingito wadutse kuwa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ukaba wari uwa kabiri ufite ubukana bukomeye ubayeho mu mateka y’icyo gihugu, kuko wari ufite 7.7 mu gihe uwa mbere wabayeho ukomeye wari ufite ubukana wa 8.0 wabayeho mu 1912.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro muri Myanmar ,zatangaje ko hari abantu 403 batabawe bakiri bazima ahitwa Mandalay, mu gihe hari n’imirambo y’abapfuye igikomeje kuboneka.
Muri rusange inyubako zisaga 10,000 harimo iz’imiturirwa miremire, nizo zasenyutse aho muri Myanmar izindi zirangirika bikomemeye.