Gatsibo: Abahinzi bagiye guhindurirwa ubuzima binyuze mu mushinga wa CRCSP
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Gatsibo mu ntara y'i Burasirazuba, bari bamaze igihe bahura n’ibibazo by’amapfa n’igabanuka ry’amazi byatumaga umusaruro ugabanuka, batangiye kubona icyizere gishya nyuma yo gutangizwa k’umushinga ugamije kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro.
Uyu mushinga witwa Agricultural Climate Resilience and Green Jobs Creation for Youth in Rural Communities (CRCSP) watangijwe ku wa 27 Werurwe 2026, ukaba uzashyirwa mu bikorwa ku buso bwa hegitari 500 mu mirenge ya Kabarore na Gitoki, aho imyaka irimo umuceri, ibigori, ibishyimbo n’imboga yibasiwe cyane n’amapfa n’imvura nke.
Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 17 z’amadolari y’Amerika nukuvuga asaga miliyari 25 z'amafaranga y'u Rwanda, uterwa inkunga na Korea International Cooperation Agency (KOICA), Guverinoma y’u Rwanda ndetse na World Food Programme (WFP). Uzibanda cyane ku guteza imbere no gusana igishanga cya Mishenyi, hagamijwe kongera umusaruro n’imibereho myiza y’abahinzi.
Nyiramutangwa Sarah wari uhagarariye Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu itangizwa ry'uyu mushinga yabwiye abaturage ko "aya ni amahirwe abegereye mugomba kubyaza umusaruro".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Iburengerazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko itangizwa ry'uyu mushinga rihawe ikaze mu ntara yibutsa abaturage kuzabungabunga ibikorwa remezo bije bibasanga.
Ati "Ndabasaba kubyaza umusaruro ibi bikorwa bibegerejwe mubirinde kwangirika bizabagirire akamaro mu gihe kirambye"
Uyu mushinga ugaragaza ubufatanye bw’imyaka 10 hagati ya Koreya y’Epfo n’u Rwanda, aho bamaze gukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo amaterasi ku misozi, gusana ibishanga no guhugura abahinzi gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi.
Icyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga kije gushingira ku iterambere rihuriweho, rihuye na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ya kabiri (NST2) ndetse na gahunda ya gatanu yo guhindura ubuhinzi.
Nyiramutangwa Sarah yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki gishanga kigiye gutunganywa
Dr. Jeanne Nyirahabimana yasabye abaturage kuzabungabunga ibikorwaremezo bagiye kwegerezwa
Abayobozi n'abafatanyabikorwa muri uyu mushinga wa CRCSP bari bitangiriye itangizwa ryawo
Abaturage bitabiriye ku bwinshi


Kinyarwanda
English
Swahili









