Leta ya Afurika y’Epfo yahamije Julius Malema ibyaha byo gukoresha imbunda mu buryo butemewe
Julius Malema umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu yahamijwe n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo kugaragara mu mashusho ayirasisha mu ruhame muri 2018.
Ibi byatangajwe ku rubuga rwa X na Leta ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira aho yemeje ko Malema usanzwe uyobora ishyaka rya Economic Freedom Fighters 'EFF' ritavuga rumwe na Leta y’icyo gihugu, yemejweho icyaha cyo kurenga ku mategeko y’icyo gihugu yo gukoresha imbunda ndetse no ku yirasisha agamije kubuza abaturage ubuzima yabigambiriye.
Adriaan Snyman wahoze ari umurinzi wa Malema, nawe washinjwaga kumuha iyo mbunda yakoresheje arasa mu baturage uwo munsi, Urukiko rwa Afurika y’Epfo rwamugize umwere anahanagurwaho icyo cyaha uretse ko Malema yamaganiye kure uwo mwanzuro avuga ko kuba we akatiwe Snyman wari umurinzi we akarekurwa bigaragaza ivangura rikomeye rishingiye ku ruhu, kubera ko Snyman ari umuzungu naho we akaba umwirabura.
Nk'uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ni uko ayo mashusho yafashwe muri 2018, agaragaza Malema arasa imbunda mu baturage ubwo ishaka rye rya EFF ryari mu birori mu ntara y’iburasirazuba bwa Cape muri Afurika y'Epfo.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko Malema yarezwe n'itsinda rya 'Afriforum' ry’abaturage batuye muri Afurika y’Epfo mu ntara y’Iburasirazuba mu gace ka Cape. Aho mu kwiregura, Malema yasobanuye ko imbunda yagaragaye mu mashusho ayirasisha ko atari imbunda ya nyayo ahubwo ko yari igikinisho uretse ko umucamanza Twanet Olivier wari uhagarariye urwo rubanza yahakaniye kure ubwo bwisobanuro, avuga ko ibyo avuga atari ukuri kuko iyo mbunda yarashe amasasu icyo gihe.
Julius Malema ni umwe mu banyapolitiki bakomeye batavugwaho rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, by’umwihariko kubera ingamba z’ishyaka ayoboye rya EFF rizwiho kwambura abazungu ubutaka no kubirukana muri icyo gihugu naho isomwa ry’igihano cye rikaba riteganyijwe kuzaba ku itariki ya 23 Mutarama umwaka utaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









