Gen Muhoozi yakiriye mugenzi we wa Canada Colonel Braithwaite i Kampala
General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yakiriye mugenzi we w’umunya Canada, Colonel Braithwaite, mu nama igamije ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Ni amakuru yatangajwe na General Muhoozi kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Ukwakira 2025, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yashimiye byimazeyo uruhare rukomeye n’ubufatanye igihugu cya Uganda kuri ubu gifitanye na Canada, ndetse ko hari ikizere ko ibibazo by’umutekano bikunze kugaragara muri ibyo bihugu byombi ko bigomba gukemuka.
Colonel Braithwaite nawe yashimiye byimazeyo mugenzi we General Muhoozi kubwo ubufatanye n’umubano mwiza ubu ibyo bihugu byombi bifitanye, ndetse ko iyo nama bagiranye ari amahirwe akomeye adasanzwe agomba ku byazwa umusaruro ku bihugu byombi.
Colonel Braithwaite yavuze ko Uganda igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere, ndetse ko idasiba gutanga inkunga aho zikenewe mu bihugu bitandukanye ku isi nkuko Muhoozi yabitangaje.
Yagize ati“ Uganda ni igihugu kigira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, kandi ntabwo ijya isiba gushyigikira gahunda z’Umuryango w’Abibumbye, harimo no gutanga inkunga aho zikenewe."
General Muhoozi yavuze ko Uganda yiteguye gukomeza ubufatanye bwiza na Canada mu bya gisirikare, hagamijwe iterambere ry’umutekano n’amahoro hirya no hino ku isi. Ibi bikaba bibaye mu gihe igihugu cya Uganda kiri mu myiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe kuzaba mu bihe biri imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









