Rulindo: Habonetse imibiri 173 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Rulindo habonetse imibiri 173 y'Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES,avuga ko iyi mibiri yabonetse ahantu hatandukanye hakikije ahahoze Centrale ya Gitete ahari harahungiye Abatutsi benshi muri kariya gace.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo, buvuga ko hakiri impungenge z'uko hashobora kuba hari indi mibiri ikiri hirya no hino, buboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y'aho bayikeka kugira ngo ishakishwe igshyingurwa mu cyubahiro.
Abatuye muri aka Karere, bavuga ko kuba nyuma y’imyaka 31 hakigaragara imibiri itarashyingurwa ari kimwe mu bikidindiza gahunda y'ubumwe n’ubwiyunge.
Amakuru avuga ko hari abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho kumenya iby’iyo mibiri bakabihishira.
UKWELITIMES,yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma kuri telefone ye ngendanwa kugira ngo atange amakuru yimbitse kuri iyi mibiri ariko ntiyabasha kunoneka.


Kinyarwanda
English
Swahili









