Uganda: Polisi yashyizeho amabwiriza mashya agena umuvuduko wo mu muhanda
Polisi ya Uganda yatangaje amabwiriza mashya ku muvuduko w’imodoka hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kongera imbaraga mu kugabanya impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi.
Mu butumwa SP Michael Kananura, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yashyize ku rubuga X (Twitter), yavuze ko amabwiriza mashya ashyiraho umuvuduko ntarengwa wa 90 km/h ku mihanda minini (highways), aho gukomeza gukoresha 100 km/h nk’uko bikigaragara ku byapa byinshi biriho ubu.
SP Kananura yagize ati “Umugenzi ukoze impanuka n’imodoka igendera kuri 30 km/h aba afite amahirwe 90% yo kurokoka.” Ahamagarira kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza umuvuduko bitewe n’aho banyura.
30 km/h mu bice by’abanyamaguru benshi nko ku mashuri, isoko, n’amavuriro, 50 km/h mu mijyi n’ahubatse cyane, 90 km/h ku mihanda minini, 100 km/h ku mihanda ya Express (expressways)
Aya mabwiriza aje mu gihe Polisi ifatanyije na Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ubwikorezi bari gushyira mu bikorwa igerageza ry’Ikoranabuhanga rishya rya Electronic Penalty System (EPS) rigamije kongera umutekano wo mu muhanda binyuze mu kubahiriza umuvuduko n’amategeko yo kugendera mu muhanda.
Ku bijyanye n’ibibazo by’abaturage bavuze ko ibyapa biriho bitajyanye n’amabwiriza mashya, SP Kananura yemeje ko umuvuduko mushya wa 90 km/h uzatangira kubahirizwa Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ubwikorezi imaze kuvugurura ibyapa ku rwego rw’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









