issa
Kicukiro: Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka, abandi 9 barakomereka

Dec 24, 2025 - 12:09
 0

Ku kiraro kiri ku Muhanda uherereye mu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peterori yakoze impanuka yapfiriyemo abatanu abandi 9 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ni mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Uuboza 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’uko iyo modoka yari itwaye ibikomoka kuri peterori yabuze feri.

Ati “ Nibyo impanuka yabaye mu masaha ya ni mugoroba kuri uyu wa mbere ibera Kicukiro ku kiraro neza, imodoka yamanukaga yari ivuye Nyanza ya Kicukiro ikaba yari itwaye ibikomoka kuri peterori, yahageze rero isanga ibinyabiziga bindi birimo amamoto na moto byari byakoze imanuka nabyo ku mwe baba bafunze umuhanda baburana ibinyabizia byari byinshi ku mande imodoka, amamoto biba ngombwa ko imodoka  igira ikbazo cya feri.”

Yakomeje agira ati “ Hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyeakane icyayiteye iyo modoka yakonze ibinyabiziga birimo amamodoka amamoto ikaba yanangije bimwe mu bikorwa remezo biri kuri uriya umuhanda.”

Yongeyeho ko abantu batanu aribo bapfiriye muri iyi mpanuka abandi 9 barakomereka ndetse bariwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Dec 24, 2025 - 12:14