issa
Igitekerezo cya Minisitiri Nduhungirehe kuri Bruce Melodie na The Ben cyahabwa agaciro?

Dec 24, 2025 - 11:43
 0

Ku batazi iby'umuziki n'ubuhanzi bumva guhangana ari ikintu kibi nyamara abasobanukiwe uko bikorwa babikuyemo ubutunzi ku buryo ahubwo batabonye abo bahangana, ubuzima bwabo bwasharira.Hirya aha Diamond Platnumz yamamaye abikesha kwigereranya na Ali Kiba. Muri Nigeria ho biragoye ko hashira ikinyacumi hatari abahanzi bahanganye. Ni kimwe no muri Uganda aho bategura ibitaramo bica impaka hagati y'abahanzi baba bahanganye. Turebere ihangana ryabayeho mu muziki n'umusaruro ku buhanzi.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya abahanzi kuko si umupira w'amaguru. 

Nubwo yatanze igitekerezo ariko hari amateka yerekana ko ihangana ry'abahanzi bakora injyana zitandukanye nka RAP, Rock, Pop, Afrobeats, Reggae n'izindi ari ibintu byahozeho kandi bidateza gucika burundu.

Turebe rero icyo amateka avuga ku guhanganisha abahanzi 

Yaba abahanzi ubwabo, itangazamakuru cyangwa se abafana ni bamwe mu bafatwa nka moteri yo guhanganisha abahanzi.

Ku bahanzi banakora indirimbo zirimo amagambo yo gucyocyorana, ku buryo umwe yiyumvisha nkurenze mugenzi we. Urugero rwa vuba ni Kendrick Lamar na Drake, The Ben na Bruce Melodie.

Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika habayeho ihangana rishingiye ku hantu umuntu avuka . Yari intambara yo mu Burasirazuba (East Coast) no mu Burengerazuba (West Coast).

Iyo ntambara y'amagambo yahanganishije Tupac Shakur na Notorious B.I.G. Ni amakimbirane yigwa mu mateka ya Hip Hop kuri buri wese uba ushaka kumenya byinshi ku njyana ya Hip Hop na RAP.

Byarenze urwego rw'abahanzi byinjira muri sosiyete zazamuraga impano z'abahanzi (Labels) aho Deaf Low yahanganye na Bad Boy Records. 

Biggie (Notorious B.I.G) yakoze indirimbo ayita 'Who shot Ya' indirimbo yaje no kwibazwaho nyuma y'urupfu rwa Tupac Shakur warashwe ku bw'amaherere.

 Tupac Shakur nawe ntiyaripfanye yahise asubiza Biggie mu ndirimbo yise 'Hit 'Em Up' aho yigambye ko yaryamanye n'umugore wa Biggie.

Hari mu 1996 no mu 1997 ubwo aba baraperi bose baraswaga bagapfa,nibwo habaye iherezo ry'ihangana mu ndirimbo hagati yabo.

Jay Z na Nas

Urabyibuka cyane nk'ibyabaye ejo niba warakurikiye amateka ya Hip Hop ntabwo wayoberwa iherezo ry'ihangana hagati ya Jay Z na Nas bapfa kuyobora umujyi wa New York (King of New York). Bahanganiye iyo ntebe kuva mu 2000 kugeza mu 2005. Jay Z yaririmbye iyitwa'Take Over' abwira'dissing' Nas ko umujyi wafashwe. Nas yanze kuripfana amusubiza mu ndirimbo yitwa 'Ether'.

Baratukanye kugeza ubwo mu 2005 bahuriye mu gitaramo barahoberana baniyemeza gukorana indirimbo. Ni uko umwuka mubi wabo washyizweho akadomo.

Kendrick Lamar na Drake

Umwaka wa 2024 waranzwe no guhangana hagati y'abaraperi babiri byaje kwiyongeramo J.Cole. byamaze umwaka wose kugeza ubwo banatukana byeruye mu bihangano nka 'Not Like Us' yanahawe igihembo cya Grammy, ibintu bitari bimenyerewe mu mateka y'ibyo bihembo.

Intambara yiswe The Roxane Wars

Mu 1984 umuraperi w'imyaka 14 y'amavuko yakoze indirimbo yise'Roxane'revenge' yasubizaga uwitwa 'U.T.F.O' mu ndirimbo yise 'Roxanne Roxanne ' .

Izo ndirimbo zakurikiwe n'izindi nyinshi mu bahanzi batandukanye. Ni imwe mu ntambara zabayeho mu mateka ya Hip Hop. 

John Lennon na Paul McCartney

Mu 1971 Lennon yakoze album yo kwihaniza McCartney. Aba bahanzi bo mu njyana ya Rock na Pop biyunze mbere y'uko Lenon atabaruka.

Liam na Noel Gallagher (Oasis)

Aba bavandimwe bakoraga umuziki wo mu njyana ya Rock bavuka mu Bwongereza. Bakozanyijeho mu ruhame, mu bihangano kugeza ubwo habuze ubunga, itsinda risenyuka mu 2009.

Elton John na Madonna baranzwe no guhangana bikomeye ku buryo umwe iyo yafataga ijambo mu ruhame yacyuriraga mugenzi we.

Muri rusange ihangana rikozwe neza ribyara amafaranga naho iririmo ubugome ribyara impfu. Kuri Bruce Melodie na The Ben biri kubacururiza ku buryo ahubwo hakwiriye kuboneka n'abandi bahanzi bahangana bityo umuziki nyarwanda ukarushaho kubyarira inyungu abo mu ruganda rw’imyidagaduro.

 Nko muri Uganda guhanganisha abahanzi babikuramo ubutunzi kuko bategura ibitaramo noneho abafana bakaza gushyigikira abo bifuza ari nako abahanzi bakuramo menshi.

Mu muco nyarwanda kwirata imyato byahozeho aho hanavuye umugani 'Ukurusha ubutwari muratabarana' .