issa
Kigali: Hari abasore n'abagabo b'abasirimu basigaye barya ubugoro

Dec 24, 2025 - 10:43
 0

Ubugoro ni itabi riva mu gikamba basekura bagakuramo ifu, ikavangwa n’ivu ry’imitumba y’insina yaboze baba babanje kwanika bakayitwika, icyakora bushobora kuba bukorwa mu buryo butandukanye.

Ushobora kubyumva ukagira ngo, ni amakabyankuru ariko ubugoro bufite abantu benshi butunze mu Mujyi wa Kigali kubera ko muri iyi minsi hari n'abasore b'abasirimu basigaye biharaje kurya ubugoro.

Mbere byari byihariwe n’ab’igitsina gore ariko uyu muco wamaze kwaduka no ku basore n'abagabo b'i Kigali mu gihe kera byari byiganjemo abanyamahanga barimo Abamasayi n’Abahinde.

Ababucuruza n'ababurya, bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bitabatera ipfunwe kuko bubatunze kandi babayeho mu buzima bwiza.

Bemeza ko busigaye buhenze bitewe n'uko muri iki gihe hari abasore n'abagabo benshi Kandi b'abasirimu basigaye baburya.

Ngo ubugoro bugura amafaranga 500 cyangwa 1000 bitewe n'ingano, ashobora no kwiyongera bitewe n’umukiliya; ibi bituma hari abakeka ko ari iry’abafite amikoro make ariko ntabwo ari ukuri kubera ko n'abafite agatubutse usanga iyo bataribonye agatima kabo gahora karehareha.

Bamwe mu bacuruza, bavuga bubatunze ndetse batagiterwa ipfunwe no kubucuruza kubera ko bosigaye buribwa n'ingeri zose.

Uwitwa Uwimana umaze imyaka myinshi acuruza ubugoro yagize ati "Ubu ubugoro bwihagazeho rero, si nka mbere kubera ko ubu rwose hari abasore n'abagabo benshi basigaye baburya."

Yongeyeho ko gucuruza ubugoro byamugejeje kuri byinshi kandi adaterwa ipfunwe no kubucuruza.

Ati "Buribwa n'abantu benshi, noneho ubu busigaye buribwa n'abakire cyane kandi buriya ntibazakubeshye uwaburiye ntapfa kureka Kandi ntiyaburara."

Undi mugore ucururiza ubugoro mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko ubugoro busigaye buharawe.

Ati " Noneho n"udusore duto dusigaye tuburya mu gihe mbere bwari ubw'abagore Kandi nabwo bakaburya bihishe."

Yashamangiye ko hari n’abagore abazana amamodoka ahenze cyane bakayaparika hanze ari bwo baje kugura.

Yasoje avuga ko ubugoro ari nk’ikiyobyabwenge kuko uwamaze kubumenyera adashobora kurara ataburiye, anemeza ko benshi mu baburya babugura mu ibanga batinya kunegurwa.

Yongeyeho ko amaze gutera intambwe abikesha iri tabi Kandi yatangiye kubucuruza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995.

Itabi rishobora kugira umuntu imbata ndetse rikaba imbarutso y’indwara zidakira nka kanseri yo mu kanwa, iyo mu nda, mu muhogo, iy’ibihaha n’izindi zirimo n’umutima.

Kurya ubugoro bigira ingaruka mbi; bishobora gutuma umuntu ubukoresha afatwa vuba n’izo ndwara kuko bwihuta kugera mu maraso kurusha uwatumuye itabi

bi.

Dec 24, 2025 - 10:49