Offset yemeje ko ashaka gutandukana na Cardi B

Mar 1, 2025 - 10:38
 0

Nyuma y'uko umuraperikazi Cardi B atanze mu rukiko impapuro za gatanya asaba ko yatandukana na Offset ariko nyuma agatangaza ko umugabo we arimo gushyiraho amananiza, ubu Offset nawe yavuze ibyo yifuza kugira ngo batandukane.

Kuri ubu Offset yamaze gushyira amanga atangaza ko nawe yifuza gutandukana na Cardi B ndetse yerekana ibyo yifuza nk'uko byagaragaye muri dosiye yashyikirije urukiko.

Iyi ni dosiye yateweho akajisho na TMZ, aho yemeza ko Offset yasobanuye neza ko ashaka gatanya, ariko kandi agasaba ko ababyeyi bose bahabwa uburenganzira ku bana babyaranye, nubwo kwa Cardi B haba ari ho mu rugo.

Yasabye urukiko ko we na Cardi B buri wese yagira inshingano zo gufasha abana batatu babyaranye.

Yasabye ko kandi bagabana imitungo bafite, ikindi buri wese ku giti cye akiyishyurira umwavoka.

Muri Kanama 2024 nibwo Cardi B yasabye urukiko gatanya amushinja kumuca inyuma.

Aba bombi bashyingiranwe mu 2017 ariko bakomeje kujya bashwana ariko ntibagane inkiko.

Mar 1, 2025 - 10:42

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.