
Kanye West yahishuye ko yaryamanye na mubyara we w'umugabo
Umuraperi Kanye West yatangaje ko akiri umwana yaryamanaga na mubyara we waje gufungwa burundu.
Mu butumwa uyu muhanzi yacishije kuri X ubwo yatangazaga ko yashyize hanze indirimbo yise 'Cousin', yavuze ko iyo ndirimbo igaruka kuri mubyara we w'umugabo baryamanaga ubwo bari bakiri bato afite imyaka 14.
Uyu muhanzi yavuze ko uyu mubyara we atatangaje izina yaje gufungwa ku myaka 17 ubuzima bwe bwose nyuma yo kwica umugore wari utwite.
Kanye West yagaragaje ukwicuza cyane ko kuba bararyamanye byatewe no kuba bararebanye filime z'ubusambanyi guhera ubwo uwo mubyara we yari afite imyaka itandatu bakabikomeza kugera ubwo nawe yari afite imyaka 14.
Uyu muraperi ukunze guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'ukuntu ashyira ubuzima bwe hanze, kuri iyi nshuro abantu baremeza ko nubwo ari ukwamamaza iriya ndirimbo atari akwiye kubivuga.
Kanye West yahishuye ko yaryamanye na mubyara we w'umugabo