Album ya mbere ya Ariel Wayz isanze yumvwa bingana iki ku mbuga zicuruza imiziki?
Umuhanzikazi Ariel Wayz aritegura gushyira hanze album ye ya mbere yise 'Hear To Stay', ku itariki ya 8 Werurwe 2025.
Uwayezu Ariel Wayz [Ariel Wayz] agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise 'Hear To Stay' igizwe n'indirimbo 12, nyuma y'igihe akora indirimbo imwe kuri imwe ndetse n'imizingo mito izwi nka EP.
Wayz uretse indirimbo imwe kuri imwe yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, asanzwe afite na EP ebyiri 'Touch The Sky' na Best in Me'.
Twifashishije imbuga zicuruza imiziki nka Spotify na Audiomack, album 'Hear To Stay' yamaze no kugeraho, tugiye kurebera hamwe uko uyu muhanzikazi yumvwa kuri zo.
Ariel Wayz kuri Audiomack
Ku rubuga rwa Audiomack, Ariel Wayz akurikirwa n'abantu bagera ku bihumbi 20650, akumvwa n'ibihumbi 14316 buri kwezi, akaba amaze kumvwa n'abarenga miliyoni 2.2 ku bihangano byose muri rusange.
Ariel Wayz Kuri Spotfiy
Buri kwezi ku rubuga rwa Spotfiy ruri mu zitanga agatubutse ku bahanzi, Ariel Wayz yumvwa n'abagera ku bihumbi 11.9.
Kuri YouTube, Ariel Wayz akurikirwa n'abagera ku bihumbi 306 akaba amaze kurebwa na miliyoni zirenga 23.
Urutonde rw'indirimbo zigize album Hear To Stay
1.Sana
2. 3 in the Morning ft Kent Larkin
3.Izee
4. Made for You
5. Urihe ft Kivumbi King
6. Mbeshya
7. Icyatsi n'Ururo
8. Side Chick
9. Dee
10.Feel It ft Angell Mutoni
11. Blessed
12. Ariel & Wayz


Kinyarwanda
English
Swahili









