Amber Rose yahishuye impamvu akunda abagabo aruta
Umunyamideli w'umunyamerika Amber Rose, aremeza ko gukundana n'abagabo aruta ari byo bimuha amahoro cyane kuruta kuba yakundana n'abamuruta.
Amber Rose wakanyujijeho mu rukundo na Kanye West, yatangaje ko akundana n'abasore arusha imyaka kugira ngo biryohereze gusa.
Uyu mugore w'imyaka 41 y'amavuko, avuga ko abo basore bamufasha kurya iraha gusa ariko nta gahunda irambye aba abafiteho ku buryo bazanabana.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa Shanon ukorera umuyoboro wa YouTube wa 'Club Shay Shay Podcast'.
Ati "Ntabwo nigeze nkundana n'umusore ngo abe ari ibintu bifite gahunda ihamye, icyakora twagiranaga ibihe byiza ubundi ubuzima bugakomeza."
Amber Rose yasezeranye n'umuhanzi Wiz Khalifa mu 2013 ariko mu 2016 bahita batandukana babyaranye abana babiri, aho yamurushaga imyaka ine.
Nyuma yaje gukundana n'undi musore witwa Alexander "A.E." Edwards yarushaga imyaka itatu ubwo byari mu 2019, n'abandi batandukanye uretse Kanye West wamurushaga imyaka itandatu.


Kinyarwanda
English
Swahili









