
1:55 AM yashyize umucyo kubimaze iminsi biyivugwamo
Inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM yatangaje ko nta kibazo kihariye kirimo nk'uko biri kugarukwaho mu itangazamakuru ndetse ko bakomeje inzira yo gushora imari mu muziki Nyarwanda.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Kenny Mugarura CEO wa 1:55AM Music, yatangaje ko bakomeje urugendo rw'ishoramari mu muziki no gufasha Abanyarwanda bafite impano yo kuririmba.
Avuga ko kandi hari amavugurura y'ingenzi ari kubera imbere muri 1:55 AM kugira ngo bakomeze kongera ingufu mu mikorere yabo.
Indi ngingo ya kabiri yagarutseho muri iri tangazo, yavuze ko Bruce Melodie akiri umuhanzi akaba n'umufatanyabikorwa muri 1:55 AM, kandi ko baticuza gushora imari mu ruganda rw'imyidagaduro Nyarwanda.
Yavuze ko kandi 1:55 AM nta muhanzi cyangwa Producer bahatiye cyangwa bashyizeho igitutu kugira ngo yongere amasezerano, agahamya ko umuhanzi wese utifuza gukorana nabo afite uburenganzira bwo gusohokamo.
Muri iri tangazo, yasoje avuga ko impinduka ziri kuba muri 1:55AM ari ingenzi kandi ko impinduka zizaba mu buyobozi zizamenyeshwa Abanyarwanda vuba.