issa
Grammy Awards 2026:Kendrick Lamar yahiriwe n'urugendo

Feb 2, 2026 - 09:21
 0

Umuraperi Kendrick Lamar yatwaye ibihembo bitanu (5) mu byiciro icyenda (9) yarimo ahatana. Kuri ubu Kendrick Lamar afite ibihembo 27 mu gihe Jay Z wari umaranye igihe ibihembo bya Grammy 25.

Ibihembo bya Grammy byatanzwe ku nshuro ya 68. Byatangiwe I Los Angeles ku wa 02 Gashyantare 2026.

Mu myaka 10 ishize, byabaye ubwa mbere ibihembo bya Grammy bitanzwe hatarimo abahanzi;Adele, Beyoncé na Taylor Swift bari barabyigaruriye.

Ryari ijoro ry'amateka kuri Kendrick Lamar wakuyeho amateka yari amaze imyaka myinshi Jay Z ari we muraperi ufite mu kabati biriya bihembo byinshi kurusha abandi.

Amateka kandi yiyanditse kuri Bad Bunny wo muri Amerika y'amajyepfo dore ko yatahanye ibihembo bitatu (3) birimo igihembo cy'Umuzingo w'umwaka 'Album of the year'.

 Album nziza y'umwaka ni kimwe mu bihembo bine (4) bihatanirwa noneho ugitwaye akurirwa ingofero.

Bad Bunny kandi izina rye ryahise riremera bikiyongera ku kuba azaririmba muri Super Bowl Half Time Show, ibirori bizaba mu mpera z'icyumweru gitaha.

Billie Eilish na Finneas babaye abahanzi batsindiye igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu myaka itatu yikurikiranya. Indirimbo yitwa “Golden” ya “KPop Demon Hunters” yatwaye igihembo mu cyiciro cya 'best song written for visual media' ibintu byatumye K-Pop itwara Grammy bwa mbere.

Ibihembo bya Grammy byarimo indirimbo zasohotse ku itariki 31 Kanama 2024 kugeza ku itariki 30 Kanama 2025. Byahataniwe mu byiciro 95.

Dore uko ibihembo byatanzwe

Record of the Year

“Luther,” Kendrick Lamar na SZA

Album of the Year

“Debí Tirar Más Fotos,” Bad Bunny

Song of the Year

“Wildflower,” Billie Eilish O’Connell na Finneas O’Connell, songwriters (Billie Eilish)

Best New Artist

Olivia Dean

Producer of the Year, Non-Classical

Cirkut

Songwriter of the Year, Non-Classical

Amy Allen

Best Pop Solo Performance

“Messy,” Lola Young

Best Global Music Performance

“EoO,” Bad Bunny

Feb 2, 2026 - 09:34