issa
Lydia Jazmine yikomye ikinyamakuru BigEye kibasira imiterere ye

May 9, 2025 - 08:27
 0

Umuhanzikazi Lydia Jazmine wo muri Uganda, yikomye ikinyamakuru BigEye, ashinja kuba kimaze igihe kinini kimusebya binyuze mu buryo bwo guhindura amafoto ye ndetse no gutangaza ibitari byo kuri we.

Mu butumwa bwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko iki kinyamakuru cya BigEye kimaze imyaka myinshi gikora cyane kugira ngo cyangize isura ye mu bantu, ariko agakomeza kwicecekera. Nyamara ngo ibyo bakora byarushijeho gufata indi kugeza ubwo batangira kumwibasira bahindagura imiterere ye mu mafoto, ibintu avuga ko bigomba guhagarara.

Yagize ati "Mwakoze cyane imyaka myinshi mushaka kwangiza izina ryanjye kandi sinigeze mbasubiza! Ariko ubu birenze kutanyubaha no kunyibasira ku mubiri wanjye. Ubu ngiye gufata ingamba."

Ibi yabigarutseho agendeye ahanini ku mafoto ye, iki kinyamakuru cyakoresheje kigaragaza imyambarire n'imiterere ye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cy'urwenya cya 'Comedy Store Ug', cyabaye mu ijoro ryakeye.

Uyu muhanzikazi kandi avuga ko hari abantu bazwi bamurwanya bafatanya na BigEye, bagahindura amafoto ye bakayaha iki kinyamakuru ngo kiyashyire ku mbuga zacyo, bagamije kumusebya no kumucisha intege. Yatangaje ko BigEye ari yo yonyine ikora ibi buri mwaka kandi ko adashaka ko bongera kumushyira ku rubuga rwabo.

Lydia Jazmine avuga ko BigEye ihindura amafoto ye uko atari

Lydia Jazmine yasabye abakunzi be kujya bita ku mafoto anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Lydia Jazmine yikomye ikinyamakuru BigEye kibasira imiterere ye

May 9, 2025 - 08:27
May 9, 2025 - 08:34