Abakinnyi ba Rayon Sports bongewemo imbaraga mbere yo gukina imikino isigaye ya Shampiyona
Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyeshejwe ko buri mukinnyi hari amafaranga azajya ahabwa ku mukino iyi kipe itsinze
Ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n'ikipe ya Rutsiro FC urangira Rayon Sports itsinze ibitego 2-0.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yakoze ibidasanzwe kuko uyu mukino benshi bumvaga iraza kuwutakaza bijyanye n'ibyavugwaga muri iyi kipe bitari byiza ndetse bishobora no guteza umwiryane mu ikipe.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino abayobozi bahise bahereza agahimbazamusyi abakinnyi. Ni agahimbazamusyi baherewe mu rwambariro ibintu bataherukaga muri aya mezi ya vuba.
Ubuyobozi bwasezeranije abakinnyi ko mu minsi ya vuba n'amafaranga y'umushahara baraza kuyabona nta gihindutse kuko barimo kuyakusanya kugirango babahereza umushahara w'amezi 2 babafitiye.
Ikipe ya Rayon Sports isigaje imikino 4 kugirango irangize shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Amakipe ikipe ya Rayon Sports ifite harimo Police FC, Bugesera FC, Vision FC ndetse na Gorilla FC.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko iyi mikino yose Rayon Sports niramuka iyitsinze, buri mukinnyi azasarura amafaranga angana na Milliyoni 1 n'ibihumbi 200. Buri mukino ikipe ya Rayon Sports izajya itsinda umukinnyi azajya ahabwa ibihumbi 300.
Amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka gukora ibishoboka byose kugirango hagire igikorwa uyu mwaka bazatahane igikombe cya shampiyona nubwo bitoroshye.
Ikipe ya Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 56 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 55.


Kinyarwanda
English
Swahili









