issa
Rayon Sports itangaje umukinnyi mushya igarura uburyo bwakorwaga ku Ngoma ya Jean Fidel

Jun 7, 2025 - 21:15
 0

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi wa mbere ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere witwa Musore Prince Michel.

Ni umukinnyi wari umaze iminsi igera kuri 2 hano mu Rwanda agirana ibiganiro n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse aza kwemera gukinira iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

Musore Prince Michel, akina ku ruhande rw'ibumoso nka myugariro bivuze ko aje kuziba icyuho iyi kipe yari ifite muri uyu mwaka w'imikino urangiye.

Musore Prince Michel, bivugwa ko asinye amasezerano y'imyaka 2 nk'umukinnyi wa Rayon Sports. Uyu mukinnyi asinye nyuma yo gukora ikizamini cy'ubuzima bagasanga ari muzima ntakibazo afite.

Ntabwo Rayon Sports yaherukaga gusinyisha umukinnyi ibanje kumukoresha ikizamini cy'ubuzima, ibi byaherukaga gukorwa ubwo Uwayezu Jean Fidel yari Perezida.

Nyuma y'umutoza Afhamia Lotfi wahawe izi nshingano mu minsi ishize, Rayon Sports yongeyemo indi ntwaro nshya, Musore Prince Michel.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports itangaje umukinnyi mushya igarura uburyo bwakorwaga ku Ngoma ya Jean Fidel

Jun 7, 2025 - 21:15
Jun 7, 2025 - 21:17