issa
Yari yasinze ! Riderman yitakanye Pacson

Apr 29, 2025 - 11:35
 0

Umuraperi Riderman yateye utwatsi ibyavuzwe na mugenzi we Pacson umushinja kumutererana mu gihe abashinzwe umutekano bamukuraga ku rubyiniro mu gitaramo cye shishitabona akanemeza ko byamunaniye kumubabarira mu myaka icyenda yose ishize.

Pacson avuga ko mu Ukuboza 2016 ubwo Riderman yamurikaga album ye ya karindwi yise ‘Ukuri’ kuri Petit Stade i Remera,  yagiye ku rubyiniro abashinzwe umutekano bamukuraho mu buryo busebetse cyane.

Uyu muraperi avuga ko ibyo bintu byamubabaje ku buryo kugera magingo aya atari yababarira Riderman, cyane ko yari kugenda akamuvuganira ntibamukure ku rubyiniro shishitabona.

Pacson kandi, avuga ko mbere y'uko igitaramo gitangira we na Riderman bari bahuriye mu rwambariro bapanga uko baza kuririmbana.

Nyamara rero, Riderman yahakanye ibivugwa na Pacson, ahubwo yemeza ko icyo gihe yaje ku rubyiniro yasinze cyane ikindi kandi kuba yarakuwe ku rubyiniro nta ruhare yabigizemo.

Kuri Riderman, yumva ko kuba abashinzwe umutekano baramukuye ku rubyiniro ari akazi kabo bakoraga bitahuzwa nawe.

Ikindi kandi avuga ko atigeze ahura na Pacson mu rwambariro, bityo ko ibyabaye byose atabimwegekaho yabyirengera kuko nawe ari umuntu mukuru.

Riderman aremeza ko nta ruhare yagize kuba Pacson yarakuwe ku rubyiniro

Pacson ntarababarira Riderman nyuma y'uko akuwe ku rubyiniro mu gitaramo cye

Apr 29, 2025 - 11:49