Mr Eazi yateye ishoti miliyoni $ 3.4 y'umuherwe Dangote
Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu burengerazuba bwa Afurika ni intwererano ya Aliko Dangote mu bukwe bwa Mr Eazi na Temi.
Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu burengerazuba bwa Afurika ni intwererano ya Aliko Dangote mu bukwe bwa Mr Eazi na Temi.
Igihe kimwe Mr Eazi yasuye umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote amubwira ko afite ubukwe amuzaniye ubutumire. Aliko Dangote yamubwiye ko ku munsi w'ubukwe atazaboneka ariko amubwira ko azamutwerera miliyoni $3.4
Mr Eazi yamubwiye ko yifuza kuba yamubona mu bukwe bwe kurusha kumuha intwererano kuko afite ingengo y'imari ihagije yateganyirije ubukwe bwe.
Nyuma Aliko Dangote yatangangajwe n'uburyo uwo muhanzi yanze ako kayabo yigira inama yo gushaka amakuru yisumbuye kuri Mr Eazi aza gusanga yashoye imari mu bihugu 18 byo muri Afurika.
Biragoye kubona Mr Eazi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze imodoka zihenze, imikufi cyangwa ibindi by'agaciro. Nyamara yahisemo gushora imari ye mu bucuruzi akaba ari mu bahanzi bakize muri Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









