issa
Bill Ruzima yagarukanye ingamba nyuma yo kuvurirwa mu kigo kibafasha kureka ibiyobyabwenge

Jan 14, 2026 - 10:57
 0

Umuhanzi Bill Ruzima, wari umaze igihe avurirwa mu kigo cya Huye gicumbikira abantu babaswe n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, yatangaje ko yagarutse mu buzima busanzwe afite imico mishya no gukomera ku gihango cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu banyarwanda bose.

Bill Ruzima yatangaje ibi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashimira ubufasha yahawe mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center, avuga ko kwitabwaho byamuhaye isomo rikomeye n’imbaraga nshya zo guhindura imyitwarire. Yagaragaje ko iki gihe yamazemo cyamubereye urugendo rwo kwisuzuma no kwiyubaka, bikaba byaramufashije kumenya agaciro ko kwirinda ibintu bishobora gusubiza umuntu inyuma birimo n'ibiyobyabwenge.

Yagize “Twirinde kandi turwanye ibiyobyabwenge! shyira umutima mu gitereko, ibyo amaso yawe atarabona byose ushobora kubibona mukanya gato ugahumbya ubona birenga. Umugabo mbwa yasetse imbohe, ngarukanye imico myiza.”

Bill yajyanywe muri iki kigo mu Ugushyingo 2025 nyuma y’uko yafashwe akekwaho gukoresha urumogi, ndetse yemera ko yari amaze imyaka irenga ibiri abikoresha. Nyuma yo kubona ko byatangiye kumugusha mu bibazo, inzego zibishinzwe zamufashije kujya mu kigo kugira ngo ahabwe ubuvuzi n’ubujyanama bwihariye. Ubu avuga ko aya masomo yahawe atazayapfusha ubusa kuko yamufunguye amaso ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Bill Ruzima, yamamaye mu itsinda rya Yemba Voice no mu ndirimbo zakunzwe, yavuze ko adashaka kongera kugwa mu makosa n'irindi na rimwe mu buzima bwe. Yiyemeje gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gukoresha impano ye y'ubuhanzi mu guteza imbere ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, anashishikariza buri wese kubyirinda kugira ngo bafatanye kubaka ejo hazaza heza.

Jan 14, 2026 - 10:59