Rubavu: Umugabo yishe umugore we amuziza ko atamuhaye ibiryo
Umugabo witwa Maniraguha Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yishe umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko witwa Manizabayo Beatrice amuziza ko yamwatse ibiryo akabibura.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kabumba mu Murenge wa Bugeshi ku wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2026.
Abaturanyi b’uyu muryango, babwiye Itangazamakuru ko uyu mugabo Maniraguha Jean Marie Vianney yatashye nijoro asanga umugore we atarataha, aramutegereza atashye amubaza ibiryo, abibuze bahita batangira kurwana.
Bivugwa ko muri iyo mirwano umugabo yaje gukubita umugeri uwo mugore ahita agwa hasi, maze umugabo abonye ko bikomeye ahitamo kwitabaza abaturage bamujyana kwa muganga.
Umutangabuhamya umwe yavuze ko abaturanyi b’uyu muryango bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko birangira yitabye Imana.
Yngeyeho ko Mu gitondo cyo ku wa 13 Mata 2026, abaturage bahise bijyanira uyu mugabo Maniraguha kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi ahita yoherezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mudende.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric yemeje iby’aya makuru.
Yagize ati “ Nibyo Koko umugabo witwa Maniraguha Jean Marie Vianny yishe umugore we witwa Manizabayo Beatrice amukubise umugeri biturutse ku makimbirane bari bafitanye.”
Yongeyeho ati ”Abaturage baduhaye amakuru ko uyu mugabo yabahamagaye ababwira ko umugore we amukubise umugeri akitura hasi. Bucyeye Jamarie Vianny yaje kuzanwa n’umuturage kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi ahita yoherezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mudende.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya birinda amakumbirane agira ati " Abaturage bakwiye kwirinda amakimbirane, mu gihe bayagiranye umwe muri bo aba akwiye kwegera ubuyobozi tugakemura ibibazo bafitanye.”
Umurambo wa Nyakwigendera wo wahise woherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzumwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









