Huye: Hatangijwe gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Mu karere ka Huye ku wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo hatangijwe ubukangurambaga bwa gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku nsanganyamatsiko igira iti "Twubake umuryango uzira ihohotera".
Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye ku bufatanye n’inzego z’umutekano aho yatangiriye mu murenge wa Kinazi hakaba hatangiwe ubutumwa burimo kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohotera n’ingaruka rigira mu muryango, ndetse imiryango 25 yiyemeje kubana isezerana byemewe n’amategeko.
Muri uwo murenge wa Kinazi kandi hashimiwe Koperative yitwa “ABAHUJE SAZANGE” ikora ubuhinzi bw’umuceri. Ni Koperative yafashije imiryango 50 kuva mu makimbirane yo mu muryango no kurwanya intonganya n’ihohotera rikorerwa mu muryango.
Umwe mu babyeyi basanzwe bari muri iyo Cooperative ya “ABAHUJE SAZANGE" Mukarutabana Beatrice, yavuze ko buri mubyeyi wese aho ari hose yagakwiye kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse akabigira ibye igihe cyose kuko ribuza uburenganzira bene urugo.
Yagize ati “Buri mubyeyi wese aho ari hose yagakwiye kumva ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ari inshingano ze kubera ko ryangiza umuryango, rikabuza uburenganzira abagize umuryango ndetse rigatuma abana babura uburere ahubwo bakagira igwingira kubera kutumvikana hagati y’abashakanye".
Umugabo witwa Hategekimana Jean Sindikubwayo utuye muri uwo murenge wa Kinazi ubwo bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bwatangiriyemo ubwo twaganiraga yavuze ko mbere yumvaga ko abagabo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bitabareba ariko nyuma akaza kumva ko ari inshingano za buri wese.
Ati "Mbere numvaga Leta idukangurira kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina nkumva ko ngewe nk’umugabo bitandeba ariko bitewe n’uko twagiye tubikangurirwa kenshi byatumye numva ko ari inshingano za buri wese bitagendeye ku wo uri we cyangwa icyo waba uri cyo cyose".
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kankesha Annonciatha yasabye abaturage batuye uwo murenge kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho ariho hose rigaragaye.
Yagize ati "Buri muturage wese yagakwiye kumva ko ari ingenzi kandi ko ari inshingano ze kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yivuye inyuma. Ubu bukangurambaga twatangije twifuza ko bwasiga abaturage bose babanye neza ntawuhatirwa gukora ibyo adashaka.
Yongeyeho ko "ihohotera rishingiye ku gitsina rigomba gucika mu gihe twese tubigize ibyacu"
Ubu bukangurambaga bugomba kumara iminsi 16 yose, biteganyijwe ko bugomba kubera mu mirenge yose 14 igize aka karere ka Huye, utugari n’imidugudu 508 kandi bukaba bwitezweho kuzasiga umusaruro ufatika.


Kinyarwanda
English
Swahili









