Nyagatare: Abagabo bakubitwa n'abagore bagaterwa ipfunwe no kurega
Bamwe mu bagabo bo Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, bavuga bahohoterwa bagaterwa ipfunwe no kurega abagore babo mu gihe bahohotewe.
Bamwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Musheri, nibo bavuga ko abagore babo bitwaza uburinganire bagahohotera abagabo ndetse ushatse kugaragaza ko abangamiwe n'imyitwarire y'uwo bashakanye bakabyita kubahohotera.
Abagabo bavuga ko bahohoterwa kuburyo harimo n'abakubitwa bagahitamo guceceka bakabigira ibanga kubera guterwa ipfunwe no kurega abagore igihe bakubiswe nabo.
Umwe mu bagabo yagize ati " Nta mugabo ufite agaciro mu rugo rwe, ujya kuvuga umugore akazamukira hejuru wagira ngo uravuga akajya kuzana abapolisi, bakagenda bakagufunga abagabo ubu twarumiwe, abagore nibo bazamutse basumba abagabo."
Uwo mugabo yakomeje agira ati "Iwanjye nanjye narumiwe, naciye bugufi akantegeka none se njye gufungwa kandi nshaje."
Undi mugabo aragira ati "Ndicecekera ngira isoni zo kujya kumurega, abana kugirango batarakara ngo nagiye kurega nyina. Bamwe mu bagabo bavuga ko bagenzi babo bahitamo guhunga ingo zabo kubera ihohoterwa bakorerwaga mu ngo zabo.
Umwe muri aba bagabo yagize ati "Hari n'abahunze basiga urugo bajya gukodesha, ari abagore babamenesheje akajya Uganda cyangwa akajya gukodesha."
Undi mugabo nawe yagize ati "Abagabo nibo basigaye bahukana ahubwo, kubera abagore."
Bandora Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri aganira na TV1 yavuze ko abagabo bahohoterwa bajya batanga ikirego igihe bakorewe ihohotera. Yagize ati " Abo bagabo rero niba banakubitwa, hari inzego ukubiswe acamo hari n'inzego ageraho zikamusobanurira uko biteye, bakamutega amatwi bakamwumva."
Gitifu Bandora yakomeje agira ati "Abanyamakuru mujye mufufasha mubabwire ko nta soni zibaho ku muntu wakorewe ihohoterwa kuko Uburinganire ntabwo buvuga umugore cyangwa buvuge umugabo, buvuga abantu mu miterere yabo, uko Imana yabaremye, iyo umuntu ahohotewe agana inzego kuko zibereyeho bose."
Ikibazo cy'abagabo baterwa ipfunwe no kurega abagore babo igihe bakubiswe cyumvikana mu bice bitandukanye by'intara y'Iburasirazuba, dore ko hari bamwe mu bagore bavugwaho kutita ku ngo zabo bakajya mu ngeso zirimo ubusinzi, urugero ni abaturage bo mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Ruramira, baherutse kubwira umunyamakuru wa UkWELITIMES ko hari abagore bataha igicuku kinishye kubera ubusinzi bigakurura amakimbirane mu miryango yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









