Gasabo: Polisi yafashe abagabo batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturageyataye muri yombi abagabo batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo nyuma y’uko bagaragaje ikibazo cy’abantu biba insinga z’amashanyarazi bigatuma babura umuriro bigateza igihombo n’umutekano muke aho batuye kubera kubura umuriro.
Polisi ivuga ko abagabo bane muri aba bazwi nk’abahigi bafatiwe mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Rutunga batawe muri yombi ku wa Ukwakira 2025 ndetse bakora ibikorwa by’amashanyarazi ariko mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse undi umwe wari unabayoboye afatwa ku tariki ya 4 Ugushyingo nyuma y’uko yari yahungiye mu Karere ka Gicumbi.
Umuvigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP, Wellars Gahonzire yatangaje ko aba bose bakimara gufatwa bemeye ko bakora ibikorwa byo guca insinga zivana umuriro ku mapironi zikawujyana ku mazu y’abaturage.
Avuga ko kandi banafatanywe kandi metero zirenga 30 z’insinga z’amashanyarazi bari bamaze kwiba na bimwe mu bikoresho bakoresha harimo amasupana, tesiteri zipima umuriro, ingofero ndetse n’ibisarubeti bambara buriye amapoto.
CIP, Gahonzire yanavuze ko aba bagabo banagira uruhare mu kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kubera ko “ Tuzi neza ko ahantu umuriro wageze haba hageze ubukungu binateza umutekano muke cyane cyane ubujura cyangwa n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.”
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abantu bangiza ibikorwaremezo iboneraho gusaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bagezwaho batangira amakuru ku gihe ku bagerageje kubyangiza.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.


Kinyarwanda
English
Swahili









