RDC yareze MTN iyishinja gukorera i Goma na Rutshuru nta ruhushya
Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ARPTC) cyatangaje ko cyareze sosiyete ya MTN Group kiyishinja gutanga serivisi z’itumanaho mu mijyi ya Goma na Rutshuru nta ruhushya ruyemerera kuhakorera.
Mu itangazo ARPTC yasohoye, yavuze ko MTN Group irimo gutanga serivisi za telefone ngendanwa na internet muri utu duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, “itarabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe.”
Iki kigo cyasobanuye ko ibikorwa bya MTN Group muri ako gace binyuranyije n’amategeko agenga itumanaho muri RDC, kandi ko bishobora gutuma iyi sosiyete ikurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
ARPTC yagize iti: “Ibyo MTN Group irimo gukora ni ukurenga ku mategeko kandi bishobora kuyishyira mu byaha byatuma ikurikiranwa.”
Yongeyeho ko yamaze gutanga ikirego ku nzego z’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, igamije gusaba ko hubahirizwa amategeko n’ubusugire bw’ikoranabuhanga bwa RDC.
Iki kigo cyashimangiye ko kizitabaza inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo “hubahwe amategeko n’ubusugire mu ikoranabuhanga ry’igihugu cyacu.”
MTN Group ni sosiyete mpuzamahanga ikorera mu bihugu byinshi bya Afurika, birimo u Rwanda na Uganda bihana imbibi n’uduce twa Goma na Rutshuru. Kugeza ubu, MTN Group ntacyo iratangaza ku birego byashyizwe ahagaragara na ARPTC.
Iyi dosiye ishobora kugira ingaruka ku mikoranire y’ibigo by’itumanaho mu karere, cyane cyane mu duce twegereye imipaka, aho imiyoboro y’itumanaho ishobora kurenga imbibi z’ibihugu bitewe n’imiterere y’akarere.


Kinyarwanda
English
Swahili









