Nyamagabe: Hagaragaye grenade ahanyuze umuvu w’imvura
Mu Kagari ka Manwari gaherereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, hagaragaye mu murima w’umuturage igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Grenade’ nyuma y’umuvu w’imvura yaraye iguye.
Iki gisasu cyagaragaye mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2025, mu murima w’umuturage witwa Mukamana Caritas, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y’aho hari haraye haguye imvura nyinshi igatera isuri ikomeye yakukumbye ibintu byinshi bigatuma isiga iyo grenade iri hejuru.
Aya makuru akimarakumenyekana inzego z’umutekano zihise zijya gukura iki gisasu ujya kugikura mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko abaturage bagitanga ayo makuru, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano bihutiye kuhagera, bakahakura iyo grenade.
Yavuze ko aho iyi granade yakuwe, bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 habaga umuntu wari interahamwe yitwaraga gisirikare, agakunda no kugendana intwaro zitandukanye, ndetse muri urwo rugo hagakunda guhurira abasirikare n’abandi bitwaraga gisirikare, bikekwa ko n’iyi yaba iri mu zo yahataye, kandi bidatangaje, bikavugwa kandi ko uwo mugabo yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma gato ya Jenoside n’ubu akaba ataragaruka.
Yagize ati ‘‘Biragaragara ko ari iya kera, ariko nyine ni igisasu, habayeho kurangara cyakwangiza ubuzima bw’abantu, ni yo mpamvu cyateguwe n’inzego zibifitiye ububasha.’’
Yanaboneyeho gukomeza gusaba abaturage kujya bagira amakenge igihe cyose babonye ikintu batazi, bakajya bihutira kumenyesha Polisi hataragira uwo bigiraho ingaruka kuko hari abajya babikerensa bikabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu.


Kinyarwanda
English
Swahili









