
Trump yitakanye Zelensky wamutabaje ku bitero by’u Burusiya amushinja kuba gashozantambara
Donald Trump, Perezida wa Amerika, yitakanye Zelensky wa Ukraine amushinja ko ariwe gashozantambara hagati y’|Igihugu cye n’Uburusiya.
Ni nyuma y’uko Zelensky atabaje Trump ngo aze muri Ukraine arebe ingaruka zasizwe n’igitero gikomeye cy'Uburusiya cyishe abantu bagera kuri 35 gikomeretsa abandi 117 muri Ukraine.
Donald Trump yavuze ko Zelensky asangiye uruhare na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin "mu mpfu z'abantu babarirwa muri za miliyoni" biciwe mu ntambara yo muri Ukraine.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Trump yabwiye abanyamakuru ko Zelensky yatangije intambara ku gihugu kitangana n’icye mu bunini yishingikirije inkunga za Misile.
Ati "Ntutangira intambara n'umuntu ukuruta inshuro 20 mu bunini ubundi ngo wizere ko abantu baguha za misile." Yanegetse iyo ntambara ku wahoze ari Perezida w'Amerika Joe Biden.
Igitero Uburusiya bwagabye ku cyumweru mu mujyi wa Sumy wo muri Ukraine, cyabaye icya mbere cyiciwemo abasivile benshi kigabwe n'Uburusiya kugeza ubu muri uyu mwaka.Ni igitero cyateje benshi uburakari harimo n’ibihugu by’uburayi.
Mbere, ubwo yabazwaga kuri icyo gitero cy'Uburusiya, Trump yavuze ko bibabaje cyane ndetse ko yabwiwe ko Uburusiya ko bwakoze ikosa ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.
Zelensky ufata Amerika nk'inshuti ya hafi, yari yasabye Perezida Trump kuza muri Ukraine ngo arebe ingaruka z'ibitero by'uburusiya zikomeje gutera harimo kwica abantu no kwangiza ibikorwa remezo.