Ibihugu 10 bituwe cyane muri Afurika mu 2025
Umugabane w’Afurika ni uwa kabiri nyuma y’Aziya mu kugira ubwiyongere bw’abaturage ku ijanisha rya 3 buri mwaka. Ni umugabane wa mbere ku isi mu kugira abaturage bato mu myaka ibintu bitanga ikizere mu gihe abo bakiri bato bahabwa amahirwe angana mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo. Ni nawo mugabane ufite abaturage babaho igihe gito ugereranyije n’abo ku yindi migabane.
Imibare yerekana ko abaturage 60% bo muri Afurika bari munsi y’imyaka 25 y’amavuko. Statista.com yerekana ko mu 2025 Nigeria ari cyo gihugu gituwe cyane na miliyoni 237. Ethiopia ituwe na miliyoni 135. Egypt ifite abaturage basaga miliyoni 118. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ituwe na miliyoni112. Tanzania ifite abaturage basaga miliyoni 70. Afurika y’epfo ituwe na miliyoni 64. Kenya yo ifite miliyoni 57.
Ni mu gihe Sudani ituwe na miliyoni 51. Uganda iri mu majyaruguru r’u Rwanda ituwe na miliyoni 51. Igihugu cy’abarabu, Algeria gituwe na miliyoni 47. Angola ituwe na miliyoni 39. Ikindi gihugu cy’abarabu, Morocco gituwe na miliyoni 38. Ku mwanya wa 10 hari Mozambique ifite abaturage basaga miliyoni 35.
Nigeria niyo ituwe cyane muri Afurika mu 2025


Kinyarwanda
English
Swahili









