Amerika: Intambara y’ubucuruzi ishobora gufata indi ntera
Perezida Donald Trump yatangaje ko guhera ku itariki ya 1 Kanama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izashyiraho umusoro wa 30% ku bicuruzwa bitumizwa muri Amerika bivuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Mexique.
Yaburiye ko niharamuka hari igihugu cyihimura kigashyiraho imisoro ku bicuruzwa by’Amerika, nawe azazamura iyo misoro hejuru ya 30%. Trump kandi yavuze ko azanashyiraho imisoro ku bicuruzwa biturutse mu Buyapani, Koreya y’Epfo, Canada na Brezili.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen, Trump yavuze ko umubano w’ubucuruzi hagati y’Amerika na EU utaranzwe n’ubwuzuzanye kandi ko bagomba kuvugurura icyo cyuho cy’ubucuruzi cyatewe n’imisoro n’inzitizi z’ubucuruzi za EU.
EU yavuze ko yiteguye gukomeza ibiganiro kugeza ku masezerano mbere ya tariki ya 1 Kanama, ariko na none yiteguye kwihimura mu buryo bukwiriye mu gihe izo ngamba za Trump zakomeza.
Abayobozi b’Ibihugu bitandukanye by’i Burayi bagaragaje impungenge no kutishimira icyemezo cya Trump. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko atemera ibyo Trump yakoze, asaba EU kwihutisha imyiteguro y’ingamba zikwiriye.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni we yagaragaje icyizere cy'uko hashobora kuboneka amasezerano y’ubucuruzi, naho uwo mu Buholandi, Dick Schoof, we asaba EU gukomeza kwishyira hamwe.
Ishyirahamwe ry’inganda zikora imodoka mu Budage ryagaragaje impungenge ko iyo misoro mishya izazamura ibiciro ku bacuruzi b’Abadage.
Perezida wa Mexique Claudia Sheinbaum
Ku rundi ruhande, Mexique nayo yibasiwe n’iyo misoro, aho Trump yavuze ko itakoze ibihagije mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Amerika ya Ruguru. Mexique yavuze ko ifite icyizere ko izagerana na Amerika ku masezerano meza, ariko yibutsa ko ubusugire bwayo budashobora kuganirwaho.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Trump bumaze gutangaza imisoro mishya ku bihugu 24 n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Intego ni ugushaka amasezerano 90 mu minsi 90, aho bamaze gutangaza intangiriro z’amasezerano n’Ubwongereza na Vietnam. Ibi byemezo bishobora gutuma intambara y’ubucuruzi irushaho gukara hagati ya Amerika n’ibindi bihugu bikomeye ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









