issa
Ngoma: Imbamutima z'abahawe  inka muri Girinka bashimira Perezida Paul Kagame

Dec 31, 2025 - 16:48
 0

Abaturage borojwe inka muri gahunda ya Girinka, mu karere ka Ngoma kuwa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, babwiye Ukwelitimes ko bashimira Perezida wa Repubulika watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Abaturage batuye mu mirenge ya Rukumberi, Sake, Zaza, Jarama na Gashanda bagera ku 150, nibo bagabiwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abatuye mu Murenge wa Rukumberi baganiriye na Ukwelitimes, bagaragaje ko inka bahawe zigiye kuba imbarutso y'iterambere bifuzaga.

Mukamana Claudine ni umwe mu baturage bahawe inka bashimira Umukuru w'Igihugu, kubera uburyo yashyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda ndetse akanavuga ko iyi nka  yahawe, igiye guhindura imibereho y'umuryango we.

Yagize ati "Ndabanza gushimira Imana, ndashimira na Leta yantekerejeho kuko inka igiye kumpa izanteza imbere. Kubera iyi nka nzabona ifumbire, nzahinga imyaka yere neza kandi abana banjye bazanywa amata, baziga neza, nzabona mituweli ku gihe, nzatera imbere ku bintu byinshi."

Uyu muturage arakomeza ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akanavuga ko azamwitura kugabira abaturanyi be.

Yagize ati "Kuba mbonye inka biranejeje cyane, kandi tubikesha Perezida Paul Kagame, ndamushimira cyane, Imana imuduhere umugisha kuko ibi byiza niwe tubikesha,  nanjye nzakamira abaturanyi ndetse nibyara noroze abandi nkuko nanjye perezida yantekerejeho nkaba mbonye inka nziza."

Habiryayo Frederick, avuga ko inka borojwe muri Girinka Munyarwanda, zizabafasha kwihutisha iterambere ryabo.

Yagize ati"Ndi umugenerwabikorwa worojwe Inka, ije mu gihe cyiza, mbona mu mibereho yanjye hari icyo igiye guhindura. Amata twayabonaga tuyaguze ariko iyi nka izanye ibisubizo nko kuba umuryango wanjye ugiye kubona amata biworoheye, ifumbire igiye kuboneka n'umusaruro uziyongera."

Habiryayo nawe yashimiye Umukuru w'Igihugu, wazanye gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Yagize ati " Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadutekerejeho nk'abaturage be akaba atugeneye izi nka. Ndishimye kuko umusaruro uziyongera noneho natwe tuve mu bukene."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, nyuma yo kuroza inka abaturage ku rwego rw'Akarere, yabwiye itangazamakuru ko umwaka w'ingengo y'Imari 2025/2025, abaturage barenga 600 bazorozwa inka muri gahunda ya Girinka.

Yagize ati "Ubukungu buje hano, turizera ko bugomba kuba imbarutso yo gutera imbere, kuzamuka no gukora cyane, kubona umukamo no kwiteza imbere muri rusange. Muri uyu mwaka dufite gutanga inka zirenga 600, niba uyu munsi tubonye 150 hari n’izindi zagiye zitangwa muri gahunda yo kwitura, umuhigo tuwugeze kure, turizera ko uyu umuhigo uzeswa kandi ku gihe.”

Mu karere ka Ngoma mu mwaka w'ingengo y'Imari 2025/2026 hazatangwa inka 600 mu gihe iyi gahunda imaze muri aka karere hamaze gutangwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zirenga ibihumbi 12000.

Dec 31, 2025 - 20:39