Ukraine yagabye igitero cya Drone ku Burusiya gihagarika uruganda rwa peteroli runini
Ukraine yagabye igitero gikomeye cya drone cyibasira ikigo kinini cya peteroli mu Burusiya kuyu wa Gatandatu, gihagarika by’agateganyo ibikorwa byo kohereza amavuta na esanse hanze y’iki gihugu.
Iki kigo cya peteroli cyibasiwe cy’ahitwa Bashneft, giherereye mu gace ka Bashkortostan, mu birometero bisaga 1,400 uvuye aho icyo gitero cyarasiwe. Aho ngo amwe mu matanki yafashwe n’inkongi yari afite ubushobozi bwo gutwara litiro zigera ku bihumbi 700,000 z’amavuta. Nubwo ngo uwo muriro waje kuzimwa ariko ibikorwa bijyanye no gupakira amavuta byo bikaba bigifunze.
Radiy Khabirov, Guverineri w’Intara ya Bashkortostan, yavuze ko drone imwe ari yo mu zarashwe yabashije kugera kuri icyo kigo cya peteroli naho ngo indi igahagarikwa n’ingabo z’u Burusiya zari zirinze umutekano aho.
Radiy yavuze ko icyakora nta muntu n’umwe wishwe n’icyo gitero cyangwa ngo akomerekere muricyo, uretse ngo ibikorwa bike byangiritse ndetse n’inkongi y’umuriro yahise ngo izimwa.
Ni mu gihe kandi amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo drone yarashwe imanuka igana kuri urwo ruganda rwa peteroli n’amavuta mbere yo guturika, bigakurikirwa n’igicu cy’umwotsi cyazamukaga mu kirere nyuma yo guturika umuriro ukaka.
Amakuru ahari ngo n’uko iki gitero kiri muri imwe mu migambi migari ya Ukraine yo guhungabanya uburyo u Burusiya bwinjizamo amafaranga yo gukoresha mu ntambara, binyuze mu kwibasira inganda zicukura zikanatunganya peteroli.
Mu mpeshyi ishize nibwo ibitero nk’ibi byatumye inganda nyinshi z’u Burusiya zigabanya ubushobozi bwo gutunganya peteroli, ibyo bikaba byarateye izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli imbere mu Burusiya no ku isoko mpuzamahanga.
Ibi bije nyuma y’uko ku wa 10 Nzeri, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabaga ibihugu bya NATO guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya kugira ngo bishyire igitutu gikomeye kuri icyo gihugu, mu rwego rwo guhagarika intambara.
Uretse ko nubwo bimeze bityo ndetse hakaba hari ibihano mpuzamahanga byafashwe ndetse bikanahurizwaho, ibihugu nka Turukiya, Hongiriya na Slovakiya bivugwa ko bicyakira peteroli iva muri icyo gihugu cy’u Burusiya.
Uru ruganda rwa Bashneft Ufa rwabazwe na Kremlin muri 2016 rukaba ari rumwe mu nganda nini z’iki gihugu cy’u Burusiya rukaba rukora amoko arenga 250 y’ibikomoka kuri peteroli.


Kinyarwanda
English
Swahili









