Amerika na Philippines ku bufatanye n’Ubuyapani batangije imyitozo ya gisirikare yo mu mazi
Philippines, Ubuyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byohereje amato n’indege mu myitozo ya gisirikare mu Nyanja y’Amajyepfo y’Ubushinwa, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Philippines kuri iki Cyumweru.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu ngabo za Philippines Col. Xerxes Trinidad abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iza Philippines ku bufatanye n’igisirikare cy’Ubuyapani batangije imyitozo ya gisirikare muri iyo Nyanja y’Amajyepfo y’Ubushinwa.
Ndetse ko iyo myitozo ari ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’ibyo bihugu bitatu mu rwego rwo kongera imikoranire mu bijyanye n’umutekano wo mu mazi, guteza imbere ituze mu karere no gushyigikira amategeko mpuzamahanga agenga ubuhahirane mu nyanja.
Ibi bibaye nyuma y’uko amezi ashize, Leta ya Philippines, Ubuyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari byatangije ku mugaragaro ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare yo mu nyanja, hagamijwe gukomeza ubufatanye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano wo mu mazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









