
Uganda: Umuhungu w'umuherwe Sudhir Ruparelia, yaguye mu mpanuka
Rajiv Ruparelia, umuyobozi mukuru wa Ruparelia Group akaba n'umuhungu wa Sudhir Ruparelia, umukire ukomeye wo muri Uganda, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa Gatandatu ku muhanda mugari wa Busabala, nk’uko byemejwe na polisi.
Nk’uko polisi ibivuga, Ruparelia yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Nissan GTR avuye Kajjansi ajya Munyonyo, maze aza kugonga ku bice bimwe mu byubatse umuhanda mu masangano yawo.
Imodoka ye yahise izenguruka irahirima maze ifatwa n’umuriro, bituma ahita apfa ako kanya.
Inzego z’umutekano zatangije iperereza ku cyateye iyo mpanuka, kandi zavuze ko zizatangaza andi makuru mu gihe azaba abonetse.