Ikipe ya Police FC yegukanye umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro bikomeye

May 3, 2025 - 17:08
 0

Ikipe ya Police FC itsinze igitego 1-0, mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3.

Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo ikipe ya Police FC yatangiye gukina na Mukura Victory Sports hahatanirwa umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro.

Ni umukino wari woroheje ariko wabonaga ikipe ya Police FC yarushije cyane ikipe ya Mukura Victory Sports muri uyu mukino. Ikipe ya Police FC ku munota wa 11 yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Richard Kirongozi.

Ikipe ya Police FC yakomeje kugerageza kwataka izamu rya Mukura Victory Sports ndetse ku munota wa 32 yaje guhusha uburyo ku mupira mwiza cyane watewe na Chukwuma Odile ukubita ipoto.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Police FC ari yo iri imbere n'igitego kimwe ku busa. Muri iki gice wabonaga ari nayo yihariye umukino cyane kuko yarushije cyane Mukura Victory Sports.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Mukura Victory Sports ubona ko irimo gushaka kwishyura ndetse igenda ihusha uburyo bumwe na bumwe ariko n'ubundi bikomeza kuba igitego 1-0 cyabonetse hakiri kare cyane.

Habura iminota itarenze 10, ikipe ya Mukura Victory Sports yaje kubona Penalite ku ikosa ryari rikozwe na ba myugariro ba Police FC ariko Mukura Victory Sports kuyitsinda biranga umuzamu Patient akora neza awukuramo.

Mu minota 4 y'inyongera, ikipe ya Mukura Victory Sports yaje gutsinda igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Hakizimana Zubel ariko umusifuzi aracyanga kuko hari habayemo kurarira.

Umukino waje kurangira ikipe ya Police FC ibonye intsinzi y'igitego 1-0 bituma yegukana umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro Sezo 2024/2025.

Kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025, hategerejwe umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC kuri sitade Amahoro.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.