issa
Intambara y’amagambo hagati ya Newcastle na Alexander Isak ikomeje gufata indi ntera

Aug 20, 2025 - 12:17
 0

Rutahizamu w’umunya Suede, Alexander Isak, akomeje guterana amagambo na Newcastle United yanze kumurekura ngo ajye mu yindi kipe.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 19 Kanama 2025, nibwo Alexander Isak yashyize hanze ibaruwa avuga ko yatengushywe na Newcastle United bari bagiranye amasezerano ko izamurekure nihagira ikipe imushaka.

Muri iyi baruwa, uyu mukinnyi avuga ko yari yaranze kubivuga ariko akabona benshi barimo kumuvuga mu buryo butari bwiza.

Yagize ati “ Nacecetse igihe kirekire abandi bavuga. Uwo mutuzo watumye abantu bashyira hanze uko bishakiye ibyabaye. Ukuri ni uko amasezerano twayagiranye kandi ikipe imaze igihe izi uruhande ndiho. Kugaragaza ibintu nk’aho ari bishya ni ukuyobya.

Iyo amasezerano yangijwe bituma icyizere gitakara, umubano ntushobora gukomeza. Aho ni ho ubu ibintu bigeze kuri njye, kandi ni yo mpamvu impinduka ari zo zungura buri wese, atari njye gusa.”

Nyuma y’iyi baruwa, Newcastle United nayo yaje gihita isohora ibaruwa inyomoza ibyari byavuzwe na Alexander Isak. Iyi kipe ivuga ko yatunguwe n’ibyo Isak yavuze ndetse iboneraho kwemeza ko nta masezerano Isak yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Yagize iti “Twababajwe no kumenyeshwa ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga na Alexander Isak muri iri joro. Nta na rimwe umuyobozi w’ikipe yigeze asezeranya ko Alex azava muri Newcastle United muri iyi mpeshyi.

Nk’uko byasobanuwe kuri Alex n’abahagarariye inyungu ze, tugomba buri gihe gushyira imbere inyungu za Newcastle United, ikipe ndetse n’abafana bacu mu byemezo byose, kandi twagaragaje neza ibisabwa kugira ngo abe yagurishwa muri iyi mpeshyi bitigeze bigerwaho. Ntitwiteze ko ibyo bisabwa bizagerwaho.”

Igikomeje guteza ikibazo hagati y’izi mpande zombi, ni uko Liverpool FC yagaragaje ko ishaka Alexander Isak ariko iyi kipe gutanga ibyo Newcastle United yifuza yarabyanze. Kugeza ubu bivuvwa ko ubuyobozi bwa Newcastle United bwafashe umwanzuro wo kutagurisha uyu musore ugifite amasezerano y’imyaka 2.

 Alexander Isak breaks Newcastle silence and confirms Liverpool desire |  Transfermarkt

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373