
Breaking News: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yabonye umutoza mushya
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abari n’abategarugori, yahawe gutozwa na Cassa Mbungo André.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yahawe umutoza mushya nyuma y’amakuru yavugwaga ko igiye gutozwa na Rwaka Claude watozaga ikipe ya Rayon Sports WFC.
Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gutozwa na Cassa Mbungo André nk’umutoza mukuru. Cassa Mbungo aheruka gutandukana na Jamus FC yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Abandi batoza bahawe gutoza Amavubi y’abagore barimo Mukamusonera Theogenie uzaba umwungiriza wa mbere, Munyana Seraphine wagizwe umutoza w’ungirije, Safari Mustapha Jean Marie agirwa umutoza w’abazamu ndetse na Yadufashije Jeanine wagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura imikino 2 ifite mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’afurika cy’abari n’abategarugori (WAFCON) kizaba umwaka utaha wa 2026 mu gihugu cya Misiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abari n’abategarugori iri kwitegura imikino 2 ifitanye na Misiri. Umukino wa mbere uteganyijwe kuba tariki 21 Gashyantare 2025, uzabera i Kigali uwo kwishyura uzaba tariki 25 Gashyantare 2025 ubere Ismailla mu Misiri.
cassa Mbungo André yavizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abari n’abategarugori