issa
U Rwanda rwatsinze Zimbabwe bitoroshye [AMAFOTO]

Sep 9, 2025 - 17:15
 0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino utari woroshye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, muri Afurika y'epfo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Zimbabwe n'u Rwanda. Ku isaha ya saa cyenda nibwo watangiye ubera kuri Orlando Stadium.

Wari umukino watangiye udasamaje cyane kuko wabonaga ikipe zombi zirimo kwigana ariko cyane ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi wabonaga itangiye umukino yugarira nkuko byagenze ku mukino uheruka n'ikipe y'igihugu ya Nigeria.

Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe hakiri kare yaje guhusha uburyo ku ishoti rikomeye ryavuye kuri Kufura ariko umupira uca hejuru y'izamu cyane.

Ku munota wa 39, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje kuzamukana umupira binyuze ku ruhande rw'ibumoso rwakinagaho Kwizera Jojea abasore ba Zimbabwe barawukora haterwa kufura yahise inavamo igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye, yatereye inyuma y'urubuga rw'umuzamu.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Kandi ku munota wa 45, yaje guhusha igitego ku makosa yakozwe n'aba myugariro ba Zimbabwe umupira wahise uhererekanwa n'abasore b'Amavubi ariko birangira gutera mu izamu byanze.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibonye intsinzi y'igitego 1-0 ariko ni igice twabonye gutangira umukino ubishye gisozwa umukino washyishye ku mpande zombi.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itakaza imipira myinshi ndetse ubona ko yasubiye inyuma kurinda igitego cyabonetse mu gice cya mbere.

Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yatatse cyane ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse igende ihusha uburyo bukomeye ariko kubona igitego biranga.

Ku munota wa 78, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yasimbuje abakinnyi barimo Kwizera Jojea, Bizimana Djihadi baje basanga Biramahire Abeddy wasimbuwe mbere. Abakinnyi binjiye mu kibuga barimo Gitego Arthur, Ishimwe Anicet ndetse na Ngwabije Bryan.

Ntwari Fiacre yaje kwigaragaza cyane muri uyu mukino kuko yacunguye cyane u Rwanda nyuma yo gukuramo imipira irenze 3 yagombaga kuvamo ibitego.

Umukino waje kurangira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibonye intsinzi y'igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 8 wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi.

Ni umukino warangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda irushwa cyane ndetse abakunzi bayo bafite ubwoba bwinshi cyane kuko Zimbabwe yahushaga ibitego byinshi cyane.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

U Rwanda rwatsinze Zimbabwe bitoroshye [AMAFOTO]

Sep 9, 2025 - 17:15
Sep 9, 2025 - 17:18