issa
Impinduka ku mikino yagombaga gukinwa y'umunsi wa 28 wa shampiyona

May 15, 2025 - 08:57
 0

Mu mikino yagombaga gukinwa y'umunsi wa 28 wa shampiyona, hajemo impinduka ku masaha.

Ku wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, ikipe zihanganiye igikombe cya shampiyona uyu mwaka Rayon Sports na APR FC zizaba ziri mu kibuga zikina umukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona y'u Rwanda.

Ni imikino yatangiye kuvugisha benshi bijyanye nuko ikipe imwe ikoze ikosa Indi yahita ibona amahirwe yo gutwara igikombe uko byagenda kose.

Ikipe ya Rayon Sports izaba yerekeje mu karere ka Bugesera aho izaba yagiye gukina na Bugesera FC mu mukino wakaniwe cyane n'impande zombi. Ikipe ya APR FC kuri uyu munsi kandi izaba ikina na Gorilla FC mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC biteganyijwe ko uzatangira saa cyenda z'amanwa nkuko byari bipanze ku ngengabihe. Umukino wajemo impinduka ni ugomba guhuza ikipe ya APR FC na Gorilla FC washyizwe saa cyenda z'amanwa Kandi wagombaga gutangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Umukino wahise wegezwa inyuma ni ugomba guhuza ikipe ya Gasogi United na Muhazi United uzatangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Uyu mukino washyize kuri aya masaha, Rwanda Premier League yemeye kuzatanga ibizatuma urumuri ruba muri Sitade kuko ari impamvu idasanzwe.

Impamvu izi mpinduka zabayeho ni uko APR FC na Rayon Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona, barimo kwirinda ko hari amakimbirane yagaragara ku mikino aya makipe aba yakinnye.

Amakuru dufite ni uko ibi byasabwe n'aya makipe yombi kugirango hirindwe ko imwe yategura indi bitewe n'ibyavuye mu mukino wabaye mbere.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 59 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 58.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Impinduka ku mikino yagombaga gukinwa y'umunsi wa 28 wa shampiyona

May 15, 2025 - 08:57
May 15, 2025 - 08:59