Neymar Jr yagize imvune ariko atangaza amagambo ateye agahinda

Apr 17, 2025 - 09:52
 0

Ni inkuru ibabaje cyane kuko Neymar yongeye kugira imvune nyuma y’iyo yari avuyemo mu byumweru 6 bishize.

Mu ijoro rya cyeye tariki 16 mata 2025, ubwo ikipe ya Santos FC yatsindaga Atletico Mineira ibitego 2-0, Neymar Jr yongeye kugira imvune.

Iyi Mvune Neymar Jr yagize ni nyuma y’iminota 34 yari amaze gukina ndetse anahesha Santos FC gutsinda igitego. Neymar yasohotse mu kibuga nyuma y’iyo mvune y’umutsi yagize itamwemereraga gukomeza gukina.

Neymar Jr agahinda yagize katewe ni uko wari umukino we wa mbere nyuma yo kuva mu mvune yari amaranye ibyumweru 6 ndetse akaba agiye kongera kumara hanze y’ikibuga ukwezi.

Ubwo Neymar yasangaga abakinnyi bagenzi be mu rwambariro, yavuze ko afite agahinda kenshi ariko asaba abakinnyi gukoresha imbaraga kubera ubusabe bwe.  

Yagize ati “ Ni ibintu bikomeza kumara hanze y’ikibuga igihe kingana gutya. Ntimwakumva ibiri mu mutwe wanjye ubu. Nukuri birakomeye. Ngerageza kwicunga mu buryo bwose nshoboye, gusa kugerageza si ukubereka agahinda mfite ariko nuzajya wiruka ujye wiruka ku bwanjye ndabinginze.”

Neymar Jr w’imyaka 33, yaje muri Santos FC avuye muri AL-Hilal yo muri Saudi Arabia. Uyu musore yaje gufasha Santos FC yazamukiyemo kugirango arebe ko yazamuka ikongera ikagira ubukaka nk’ubwo yahoranye.  

Uyu mukino Neymar yavunikiyemo wari umukino we 100 akiniye Santos FC ndetse yari anambaye umwambaro uriho nimero 100 ariko ntibyagenze neza.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Neymar Jr yagize imvune ariko atangaza amagambo ateye agahinda

Apr 17, 2025 - 09:52
Apr 17, 2025 - 09:51

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.