
Abasirikare bakuru muri RDF bahawe amasomo ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu
Abasirikare bakuru n’abari mu masomo (RDFSCSC) icyiciro cya 13, batangiye kwigira amasomo ku ngabo za RPA zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu
Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ko aba basirkare batangiye urugendo shuri mu bice binyuranye bizwi mu rugamba rwo Kwibohora rw’Ingabo zahoze ari RPA, aho batangiriye ku Mupaka wa Kagitumba.
Uru rugendo shuri rw’abanyeshuri bari kwiga amasomo y’abasirikare bakuru- Rwanda Defence Force Senior Command and Staff Course (RDFSCSC) rwatangiye tariki 15 rukazasoza ku ya 19 Mata 2025.
Uru rugendo shuri rwatangiriye ku Mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo Kwibohora, ubwo Ingabo zahoze ari RPA zatangiraga urugendo rwo kurandura akarengane n’imitegekere mibi yari yarazonze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu biganiro bahawe n'abayobozi batandukanye, aba basirikare basobanuriwe bumwe mu buryo bwa gihanga mu bikorwa ndetse no mu mayeri y’urugamba byakoreshwaga, burimo imitegurire y’urugamba ndetse n’imirwanire y’ingabo za RPA.