Perezida Kagame yanyuzwe na PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yanyuzwe n'ikipe ya Paris Saint Germain yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, anayishima ku kwitwara neza bikayigeza ku mukino wa nyuma, nyuma yo kunganya na Bayern Munchen 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2.
Ubwo umukino wari urangiye PSG imaze gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-5 mu mikino yombi, kuko ubanza wabereye i paris mu Bufaransa warangiye ikipe yitwaye neza itsinze Bayern ibitego 5-4.
Perezida Kagame abinyujije kuri X ye, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ayishimira urugendo rwiza yagize muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Yagize ati “Ndagushimiye mufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, kuba ugeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’urugendo runogeye ijisho. Amakipe yose yageze ku mukino wa nyuma ndayifuriza amahirwe, mu mukino wa nyuma bigaragara ko uzaba ukomeye.”
Ni ku nshuro ya gatatu Paris Saint-Germain igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma ya 2019/20 na 2024/25 ubwo yanegukanye iri rushanwa bwa mbere mu mateka yayo itsinze Inter Milan.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions uzahanganisha amakipe ya Paris saint Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu bwongereza yasezereye Atletico Madrid yombi asanzwe akorana n'u Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda, ukazabera kuri Puskás Aréna mu mujyi wa Budapest, mu gihugu cya Hungary, ku wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Kinyarwanda
English
Swahili








