issa
Nelly Mukazayire yarebye PSG isezerera Bayern Munich muri UEFA Champions League

May 7, 2026 - 07:58
 0

Ubwo Paris Saint Germain yasezereraga ikipe ya FC Bayern Munich muri 1/2 cya UEFA Champions League, Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire yari muri Sitade yihera ijisho uyu mukino.

Mu ijoro ryacyeye tariki 6 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Paris Saint Germain yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league nyuma yo kunganya na Bayern Munich igitego 1-1 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-5.

Ikipe ya Paris Saint Germain yatsindiwe na Ousmane Dembele ku munota wa 3, maze FC Bayern Munich itsindirwa na Harry Kane Ku munota wa 94.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Paris Saint Germain nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu buryo butangaje ndetse yifuriza Amahirwe masa Arsenal na Paris Saint Germain zizahura ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “ Dushimiye umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, PSG, ku bwo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’urugendo rwiza kandi rutangaje bagize. Twifurije amakipe yombi azakina umukino wa nyuma kuzitwara neza muri uwo mukino utegerejwe na benshi.”

Uyu mukino kandi warebwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire urimo kubarizwa ku mugabane w’i Burayi aho ku munsi wejo hashize yari yagiye gusura abana bakiri bato b’abanyarwanda barimo gukina mu bato ba FC Bayern Munich barimo David Okoce na Barthazar Ndayishimiye. Nelly Mukazayire yarebye uyu mukino ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.

Ikipe ya Paris Saint Germain nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma yasanzeyo Arsenal FC iheruka gusezerera Atletico Madrid ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Umukino wa nyuma hagati y’aya makipe yombi uzaba tariki 30 Gicurasi 2026. Izi kipe zizakina uyu mukino zaramaze gusoza Shampiyona, bivuze ko tuzabona umukino urimo guhangana cyane. Paris Saint Germain niyo iheruka gutwara iki gikombe itsinze Inter Milan ku mukino wa nyuma.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nelly Mukazayire yarebye PSG isezerera Bayern Munich muri UEFA Champions League

May 7, 2026 - 07:58
May 7, 2026 - 08:02