issa
Abifuza kureba igikombe cy’isi uyu mwaka bashyizwe igorora 

Mar 18, 2026 - 13:57
 0

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda kuko uburyo hari abo bugora, ariko kuri iyi nshuro imikino y’igikombe cy’isi izabera muri Amerika, Canada na Mexico, izajya itambuka ku rubuga rwa Youtube.

Igikombe cy’isi kizaba uyu mwaka wa 2026, rigiye kwandika amateka mashya, aho Igikombe cy’Isi cya 2026 kizitabirwa n’amakipe 48 ku nshuro ya mbere, kikazabera mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

FIFA yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano akomeye n’urubuga rwa YouTube, agamije gutuma abafana b’umupira w’amaguru ku isi yose bakurikirana iri rushanwa mu buryo bworoshye kandi bugezweho.

Aya masezerano azatuma imikino yose izajya itambuka kuri YouTube, bigatuma abayikunda bayireba aho bari hose, bifashishije ikoranabuhanga ryoroshye kandi rigezweho.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba kidasanzwe, kuko kizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe. Biteganyijwe ko hazakinwa imikino 104, bikazaba ari bwo bwa mbere hakinwe imikino myinshi kuri uru rwego mpuzamahanga.

Perezida wa FIFA yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kwegera abafana no guteza imbere umupira w’amaguru ku isi hose, agaragaza ko YouTube ifite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi kurusha izindi nzira zisanzwe zikoreshwa mu kwerekana iyi mikino.

Ku ruhande rwa YouTube, nabo bagaragaje ko bishimiye ubu bufatanye, bavuga ko ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere siporo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no guha abakunzi b’umupira w’amaguru ubunararibonye bushya.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, abafana hirya no hino ku isi bamaze kugaragaza ibyishimo n’inyota yo kuzareba iri rushanwa mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Igikombe cy’Isi cya 2026 gitegerejweho kuzaba igikorwa gikomeye, kizasiga amateka atazibagirana mu mupira w’amaguru ku isi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373