Rayon Sports mu myiteguro ikomeye y’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyiteguro ikomeye y’igikombe cy’amahoro.
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 mata 2025, ikipe ya Rayon Sports irakina na Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro.
Umukino ubanza wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ikipe zombi zanganya igitego 1-1 nubwo wabaye mu bihe 2 bitandukanye.
Ku munsi wejo hashize tariki 28 mata 2025, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura uyu mukino ndetse nyuma y’imyitozo abakinnyi bose bahise bajya mu mwiherero bazavamo nyuma y’uyu mukino.
Ikipe ya Rayon Sports nubwo irimo kwitegura uyu mukino ariko na Mukura Victory Sports ntabwo yicaye kuko ubuyobozi bwamaze kumenyesha abakinnyi ko nibaramuka bageze kuri Final bazahabwa ibihumbi 400 FRW.
Kugeza ubu ntiharamenyekanya ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi nibitwara neza ariko igihari ni uko uyu mukino wakaniwe cyane kuko bifuza kuwutsinda.
Uyu mukino urakomeye cyane kuko ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 3 itabasha gutsinda Mukura VS. Mu mikino 3, ikipe ya Rayon Sports icyo yakoze gikomeye ni ukunganya 1 gusa.
Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba ndetse byamaze kwemezwa ko uzabera kuri sitade Amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









