issa
Ibyo ni ibihuha! Umutoza Adel Amrouche ntaho yagiye

Jan 12, 2026 - 17:25
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche aracyari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, nibwo hasohotse amakuru avuga ko umutoza Adel Amrouche yamaze gukurwa mu nshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ni amakuru yasakaye aho byavugwa ko yataye akazi akerekeza ku mugabane w’i Burayi nta ruhusha asabye abakoresha be [FERWAFA], yandikiwe ibaruwa asabwa ubusobanuro ahita ajya gusura abakinnyi bakina ku mugabane w’i Burayi kandi bitari muri gahunda ahubwo ari ukuyobya uburari.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ibi ari ibihuha birimo gukwirakwizwa. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Visi perezida wa FERWAFA ushinzwe ibya tekenike, Mugisha Richard, yadutangarije ko ibi ntaho bihuriye n’ukuri. Yagize ati “ Umutoza Adel yirukanwe? Ibyo n’ibihuha…”

Mu minsi ishize nibwo Adel Amrouche yagaragaraye mu mafoto yagiye gusura abakinnyi babiri bakina muri Azerbaijan barimo Joy-Lance Mickels ukina muri Sabah FK hamwe na Joy-Slayd Mickels ukina muri SF Uevekoven. Uyu mutoza kandi yasuye myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na Leroy Jacques Mickels bakina muri Zira FC ndetse n’abandi bifuzwa mu ikipe y’igihugu.

Adel Amrouche kugeza ubu ntabwo aremeza abanyarwanda mu gihe amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuko yasezerewe mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika ndetse aba n’uwa Gatanu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Mu mikino 8, Adel amaze gutoza yatsinzemo umwe atsinda igitego 1, yinjizwa ibitego 10.

Imibare ntimuvugira! Amezi arindwi ya Adel Amrouche mu Mavubi - Kigali TodayAdel Amrouche aracyari umutoza w'ikipe y'igihugu

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ibyo ni ibihuha! Umutoza Adel Amrouche ntaho yagiye

Jan 12, 2026 - 17:25
Jan 12, 2026 - 20:34