Havutse intambara y'amagambo ikomeye hagati ya Amerika na Iran
Iran yihanangirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mvugo ikarishye, ivuga ko nubwo idashaka intambara, yiteguye gusubiza uko bishoboka iramutse igabweho igitero, mu gihe Perezida Donald Trump we avuga ko Washington iri gushaka ingamba zikaze cyane ku bw’izamuka ry’imyigaragambyo iri guca ibintu muri Iran.
Leta ya Iran yongeye guha Amerika ubutumwa bukomeye, iyibwira ko nibigeraho igafata icyemezo cyo kubagabaho igitero, Tehran itazazuyaza kubasubiza mu buryo bukomeye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kidashaka intambara, ariko ko cyiteguye mu rwego rw’umutekano n’ingabo mu gihe cyashorwaho intambara. Ibi bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba.
Iyi mvugo ije nyuma y’aho Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika irimo kwiga ku cyakorwa gikaze ku byerekeye imyigaragambyo iri kubera muri Iran, imaze kugwamo abantu benshi. Aya magambo ya Trump yakajije impaka hagati ya Tehran na Washington, bigaragara ko buri ruhande rushinja urundi kurenga ku mipaka mu mvugo no mu bikorwa.
Abatuye mu mujyi wa Tehran bavuga ko imyigaragambyo ikomeje kuba miremire kandi ikarangwa n’umutekano muke, bivugwa ko yaba imaze guhitana abantu benshi.
Uku gushyamirana hagati ya Iran na Amerika gukomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere no ku mibereho y’abaturage ba Iran, mu gihe impande zombi zisimburana mu guterana amagambo akomeye. Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ibiganiro bya dipolomasi kugira ngo umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi udakomeza kwiyongera no guteza ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku isi yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









