Museveni yizeye gutsinda amatora ku majwi 80% nihatabaho kumwiba
Mu gihe amatora ya Perezida muri Uganda yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yizeye gutsinda amatora ku majwi agera kuri 80% mu matora, ariko ashingira ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko nta buriganya buzabaho ngo bamwibe, niba nta ruswa ibayeho.
Museveni, umaze imyaka myinshi ku butegetsi muri Uganda, yatangaje ko icyifuzo cye cyo gutsinda kugira ngo kigerweho, ari uko amatora yakorwa mu mucyo, kandi ko iyi ntego izamushoboza gukomeza kuyobora igihugu mu gihe kiri imbere. Yavuze kandi ko adashyigikiye ko havuka imyitwarire yo gutwara amajwi cyangwa indi myitwarire ishobora guhungabanya umusaruro w’amatora, ati: “niba nta ruswa ibayeho, niteze gutsinda ku kigero cya 80% by’amajwi."
Amatora y’uyu mwaka yongeye kuzamura ubushyamirane hagati ya Perezida Museveni na Bobi Wine, umunyapolitiki ukomeje kwigwizaho urubyiruko ruvuga ko rukeneye impinduka. Nubwo Museveni avuga ko yizeye ko abaturage bamushyigikiye, abatavuga rumwe na Leta bo bakomeje kugaragaza impungenge ku mucyo w’amatora no ku bikorwa bishobora kuba byabangamira ubwisanzure bw’abatora.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko amagambo ya Museveni agaragaza icyizere afite ku musaruro w’amatora, ariko bakemeza ko hari impungenge z’uko habaye ibibazo mu gihe cyo gutora. Muri ibyo bibazo harimo guhagarika imikoreshereze ya internet mu gihugu hose mbere y’amatora, byakozwe n’inzego z’umutekano zivuga ko byari bigamije kwirinda ibihuha no gukumira ibikorwa bishobora guhindura cyangwa kwangiza uburyo amatora yateguwe.
Hashize igihe kirekire Museveni ayoboye Uganda, mu gihe guverinoma ye yahinduye itegeko nshinga inshuro ebyiri kugira ngo yemerewe gukomeza kwiyamamaza no kuguma ku butegetsi igihe kirenze icyo amategeko yari asanzwe agena, ibintu byakuruye impaka hagati y’abaharanira impinduka n’abashyigikiye demokarasi ishingiye ku ivugurura.


Kinyarwanda
English
Swahili









