Afurika y’Epfo: Abagera ku 10 bapfiriye mu myuzure
Imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Afurika y’Epfo yateje umwuzure ukomeye wahitanye abagera ku 10, inatera inzego z’ubukerarugendo muri icyo gihugu gufunga pariki ya Kruger, imwe mu zihambaye ku mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, muri Afurika y'Epfo mu ntara ya Limpopo, ituraniye na Pariki ya Kruger, niho abantu bagera ku 10 bapfiriye mu mwuzure watewe ni mvura nyishi, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyo ntara. Byanavuze ko abarenga 190 ubu bari mu kaga.
Umuvugizi w’intara ya Mpumalanga, Freddy Ngobe, ubu imaze kuburiramo abarenga 20 kuva mu kwezi k'Ugushyingo muri 2025, yabwiye Itangazamakuru ryo muri Afurika y'Epfo ko nubwo imvura igikomeje kugwa ari nyinshi ndetse imigezi imwe n'imwe ikaba ikomeje kuzura, hari ubutabazi bukomeje gutangwa ku barenga 190 bari mu kaga.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko Pariki ya Kruger, yamaze gufungwa by’agateganyo, aho ubuyobozi bwayo bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kuyisura bitewe ni mvura nyinshi ikomeje kugwa idahagarara.
Impuguke mu by’ikirere muri Afurika y'Epfo zatangaje ko uyu mwaka watangiranye ibihe bidasanzwe by’ihindagurika ry’ibihe, bavuga ko mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ubu yamaze no guteza umyuzure, ariko mu majyepfo yayo amapfa akaba ameze nabi.
James Reeler, impuguke mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere muri WWF Afurika y’Epfo, yatangaje ko ibi ari isomo rikomeye ryerekana ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, avuga ko hakenewe ingamba zihuse zo kugabanya no kwirinda ibi biza bikomeje kwiyongera.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasuye tumwe mu turere twa Mopani na Vhembe duherereye mu ntara ya Limpopo aho inzu zabaturage zirenga 36 zasenyutse kubera iyo mvura nyinshi ikomeje kugwa muri icyo gihugu.
Nkuko Africa News yabitangaje, ni uko Ramaphosa yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri ibyo biza, anatanga ikizere cy’uko inzego z’ubuyobozi z’icyo gihugu zigiye gukorera hamwe mu gufasha abagizweho ingaruka, ndetse n’abangirijwe n’ibiza, avuga ko nubwo imvura igikomeje kugwa ari nyinshi, ubuyobozi bw’icyo gihugu burimo gukora ibishoboka byose ngo abaturage barokoke.
Ubuyobozi bushinzwe guhangana n’ibiza muri icyo gihugu bwasabye abatuye Afurika y'Epfo kwirinda kugenda mu mihanda yamaze kuzura no kwambuka imigezi, ahubwo bakaguma mu ngo zabo mugihe imvura igikomeje kugwa ari nyinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









