Nyarugenge: Byinshi ku gace k'icyaro gafatwa nk'akatabarizwa mu Mujyi wa Kigali
Akagari ka Nzove gaherereyemu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ndetse gafatwa nk'icyaro gikomeye giherereye mu Mujyi wa Kigali bitewe n'imiterere yako n'ibikaberamo.
Aka gace ntigasanzwe kubera ko iyo ugatembereyemo ugenda ubona ibintu bitandukanye bidasanzwe bikwiye kugaragara mu gace gaherereye mu murwa Mukuru.
Iyo utembereye muri aka gace utungurwa no gusanga abaturage benshi baba bamesera ku muhanda hafi y'umugezi wa Nyabugogo ndetse baba bananitse imyenda yabo ku nkombe z'uwo mugenzi.
Ni agace kagaragaramo inzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge n'ibiryabarezi ndetse n'utubari tutujuje ibisabwa dukora amasaha yose yewe n'abana baba barimo kiragira baracikishirije amashuri.
Ibyokezo byinshi by'inyama cyane cyane z'ingirube, biherereye muri aka gace, usanga bitujuje ibisabwa kugira ngo bibe byakora ku buryo benshi bahora bibaza niba n'aka gace Koko kabarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bemeza ko aka gace kadasanzwe ndetse bagafata nk'akatari mu Mujyi wa Kigali bitewe n'imiterere yako n'ibikaberamo.
Bizimungu Emmanuel yagize ati " Aha ni mu iyindi Isi, ubuse wowe uko ubireba wavuga ngo ni muri Kigali koko reba uko hameze? abarara bose niho babarizwa noneho injira mu bwiherero bw'utwo tubari uri kureba aho wirebere uko hameze."
Undi yagize ati " Aha natwe twarumiwe wagira ngo si i Kigali, none se koko muri Nyarugenge nk'Umurwa mukuru wa Kigali hari ahandi hantu wari wabona hateye uku? anika akantu se gato ugasige hanze nk'iminota ibiri urebe ko ugaruka ukagahasanga?"
Philbert Twagirumukiza, we avuga ko Leta yagakwiye kwimura abatuye muri aka gace igashskisha ibindi bikorwa ihashyira.
Ati " Mbona ibibazo biri aha byakemuka ari uko Leta uguriye abahatuye noneho ikahashyira nk'ibindi bikorwa remezo kubera ko no kubona umuntu ufite ubwiherero aha bwujuje ibisabwa biba ari amahirwe cyane."
UKWELITIMES yagerageje guhamagara umuvuguzi w'umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya kugira ngo imubaze icyo Umujyi wa Kigali, uteganyiriza aha hantu ariko ntiyabasha kuboneka
.
Amatungo aracyarishiriza ku gasozi
Hagaragara abana benshi bataye ishuri
Abaturage bamesera ku muhanda
Ni hamwe mu hakigaragara ibiryabarezi
Hagaragaraga utubari twinshi tutujuje ubuziranenge
Ni agace kagaragaramo ibyokezo bifite umwanda cyane


Kinyarwanda
English
Swahili









